Kina Rwanda ni iki?

Kina Rwanda ni umuryango Nyarwanda ndetse ukorera no mu bindi bihugu, wemera ko gukina ari umusemburo w’iterambere ry’ubukungu n’imibanire mu bantu. Guha abana amahirwe yo gukinira mu rugo, ku ishuri ndetse no mu byanya rusange, bituma twizera neza ko abana bose bafite amahirwe yo kugera ku nzozi zabo binyuze mu kunguka ubumenyi babinyujije mu mikino.

Ibikorwa wakora!

Ababyeyi

Mukande hano mubashe kubona imikino mushobora gukinana n’abana mu rugo.

Mukande hano mumenye uburyo mushobora gutara amakuru ajyanye n’imikino y’abana

Abayobozi bo mu
nzego z’ibanze

Mukande hano mubashe kubona uruhare mushobora kugira mu bikorwa byo gukina.

Ubukangurambaga bwa “Play for Success”

Muri Mata 2021, Kina Rwanda yatangiye umushingwa witwa “Play for Success”; ni umushinga ugamije gukora ubukangurambaga ku kamaro ko kwiga binyuze mu gukina, kugira ngo Abanyarwanda bamenye akamaro ko gukina igihe umwana akiri ku myaka yo hasi, kugira ngo bibafashe gutangira gutegura ndetse no kwifatanya n’abana babo mu gihe bari gukina. Ku bufatanye n’abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu baturage, twahanze amakuru agaragaza ko gukina byoroshye, bidasaba igihe kirekire ndetse n’uburyo bifasha mu kwagura ubumenyi bw’abana.

Dukurikire

Twandikire

Kina Rwanda iterwa inkunga na LEGO Foundation, igashyigikirwa na Purpose, ndetse ikorana n’abafatanyabikorwa batandukanye muri buri gihugu harimo imiryango idaharanira inyungu, amahuriro akora mu nzego z’uburezi ndetse n’imiryango ikora mu iterambere ry’imikurire y’abana. Niba ushaka kureba urutonde rwose rw’abafatanyabikorwa bacu, reba kuri paji zigenewe buri gihugu.