Ibikorwa Twakoze

Iserukiramuco ry’imikino

Iserukiramuco ry’imikino ryageze mu ntara enye ndetse n’Umujyi wa Kigali ryari rifite intego yo gutangiza imikino, guhindura imyumvire ku bijyanye n’imikino ndetse no guteza imbere uruhare rw’imikino mu kunguka ubumenyi mu mukurire y’abana. Iri serukiramuco ryaje muri gahunda yakorwaga no ku rwego mpuzamahanga igamije kurema isi y’imikino kandi ryitabiriwe n’abaturage twasangaga aho babarizwa, bakagira uruhare mu mikino.

Igitabo cy’imikino

Gikubiyemo imikino ndetse n’ibindi bikorwa ababyeyi n’abandi barezi muri rusange bashobora gukorana n’abana mu buryo bworoheye buri wese, bubasha kuboneka ndetse buri wese akabwiyumvamo, kandi kiboneka ku ikoranabuhanga ndetse n’ahantu hahurira abantu benshi.

Imbuga y’imikino

Kina Rwanda iri kurema ahantu hane hagenewe imikino mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, hakaba ahantu habasha kugerwa na buri wese, hari ibikoresho n’ibikorwa binyuranye biteza imbere kungukira ubumenyi mu mikino.

Reka tuganire imikino

Imiryango igera kuri 20 ikora ibikorwa bifite aho bihuriye n’imikino yahurije hamwe imbaraga hagamijwe kungurana ubumenyi ndetse no kurema ubutumwa buhuriweho bugamije kumvikanisha ibijyanye no kunguka ubumenyi binyuze mu mikino ndetse no kurema ihuriro rigamije guteza imbere akamaro k’imikino.

Gukina hagamije gutsinda

Ubukangurambaga bwakozwe ku bufatanye n’abavuga rikijyana babarizwa ku mbuga nkoranyambaga no mu baturage, hagamijwe kuzamura imyumvire y’abaturage ku kamaro ko kungukira ubumenyi mu mikino.

Itangazamakuru nk’intumwa

Abantu barenga 30 bavuga rikijyana bakora mu itangazamakuru rinyuranye nka radio, televiziyo, abakora amashusho ndetse n’abanditsi bagize uruhare mu biganiro n’ibikorwa bitandukanye byibanda ku mikino.

Imikino mu itangazamakuru

Gutangiza imikino binyuze mu biganiro byakozwe ku bufatanye n’ibitangazamakuru binyuranye, bigenewe kandi byagizwemo uruhare n’ababyeyi n’abandi barezi.

Tangiza imikino aho utuye!