Imbuga z’imikino

Gutangiza imbuga z’imikino aho mutuye!

Turi gukorana n’abayobozi b’uturere ndetse n’ubuyobozi bw’ibigo bifite ahantu hahurira abantu benshi ngo tureme cyangwa cyangwa tuvugurure ahantu ho gukinira mu buryo habasha kugira ibikoresho n’ibikorwa biteza imbere kungukira ubumenyi mu mikino. Aha hantu ho gukinira hazaba habasha kugerwa na buri wese, kandi hafasha abana mu gukina bunguka ubumenyi ahantu hatekanye. Tuzashyiramo kandi ibikorwa bisaba ibikoresho ababyeyi n’abandi barezi babasha kubona mu buryo bworoshye mu ngo zabo. 

Gusigasira ahazaza h’izi mbuga z’imikino ni ingenzi cyane; ni yo mpamvu tuzajya duhugura abakorerabushake bahaturiye ngo bakomeze bahakurikirane ndetse bajye bafasha ababyeyi n’abana mu mikino.

Menya aho imbuga y’imikino ikwegereye iherereye, ubundi utegereze tuzayitangize ku mugaragaro muri Mutarama:

Musanze ku isomero rusange
Kigali ku isomero rusange
Bugesera ku ishuri
Nyanza ahantu rusange hakorerwa imikino

Injira mu bikorwa by’imikino