Imikino mu itangazamakuru
Guteza imbere imikino mu bantu binyuze mu itangazamakuru
Twakoze kandi dutambutsa mu itangazamakuru ibiganiro bijyanye n’imikino hagamijwe kuzamura imyumvire ku kamaro ko kungukira ubumenyi mu mikino. Twakoranye n’ibitangazamakuru bikunzwe hagamijwe kugera ku babyeyi n’abandi barezi, kandi twabafashije mu ikorwa ry’ibyo biganiro.
Iremankuru ryakozwe na Ishya na Kiss FM kuri Agati Library
Twakoze ibice 4 by’ikinamico, uduce 12 tw’amajwi yakusanyijwe mu bantu banyuranye binyuzwa kuri radiyo ziyoboye izindi mu by’ubucuruzi (102.3 KISS FM), ndetse n’ibice 4 by’ibiganiro byo kuri televiziyo byakozwe ku nsanganyamatsiko y’“uburyo bwo gukina” byanyujijwe mu kiganiro “Ishya” gikunzwe kuri Televiziyo y’u Rwanda. Ibi biganiro kandi byageragejwe mu matsinda hagamijwe gusobanukirwa ibiganiro bishobora kugira akamaro kurushaho ku babyeyi ndetse n’abandi barezi.
Ingaruka byagize
Udukinamico twanyujijwe kuri Radiyo Rwanda n’izindi radiyo z’abaturage twageze ku kigereranyo cy’abantu 4,527,600.
Twakoranye na radiyo 10 (Radiyo Rwanda, Radiyo z’abaturage (RC Huye, RC Musanze, RC Rubavu, RC Nyagatare, RC Rusizi), Kiss FM, Royal FM, Energy Radio ndetse na Televiziyo y’u Rwanda)
98% by’abantu bitabiriye ibiganiro mu matsinda bavuze ko bumva bazasakaza ubutumwa bujyanye no kunguka ubumenyi binyuze mu mikino bakuye mu dukinamico bumvise kuri radiyo.
98% by’ababajijwe mu biganiro mu matsinda bemeza badashidikanya ko ari ingenzi cyane gukina n’abana.
Gera ku gitabo cyigenewe abanyamakuru
Agatabo k’Icyongereza
Agatabo k’Ikinyarwanda