
Gukina hagamijwe gutsinda
Itangizwa rya gahunda y’imikino mu Rwanda
Mu rwego gusubiza ireme uburyo imikino ifatwa mu babyeyi ndetse n’abandi barezi, twatangije ubukangurambaga kuri murandasi hagamijwe kuzamura imyumvire ku kamaro ko kungukira ubumenyi mu mikino. Twakoranye n’abantu batandukanye bazwi mu itangazamakuru ndetse n’abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga mu kureba amakuru ndetse no gutambutsa ubutumwa bujyanye no kunguka ubumenyi binyuze mu mikino, ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, radiyo ndetse na televiziyo.