Itangazamakuru nk’intumwa

Itangazamakuru muri gahunda y’imikino

Twateguye amahugurwa agenewe abantu 30 babarizwa mu itangazamakuru nka radiyo na televiziyo, abakora amashusho ndetse n’abanditsi tubagezaho ibijyanye no kungukira ubumenyi mu mikino. Aya mahugurwa yarimo amasomo anyuranye agamije kubafasha kugira ibitekerezo by’inkuru n’ibiganiro bigamije gushishikariza ababyeyi n’abandi barezi kugira uruhare mu mikino y’abana.

Media training highlights

Ingaruka byagize

Imibare igaragaza uburyo abantu bagize uruhare mu bivugirwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ubutumwa bwatanzwe n’abanyamakuru n’abandi bantu banyuranye yazamutse ku kigero cya 115% kuri Instagram ndetse na 4% kuri Twitter ku munsi amahugurwa yabereyeho.

Nyuma yo gusohora inyandiko igenewe itangazamakuru, ibitangazamakuru birenga 10 byanditse inkuru, bigaruka ku kamaro ko kungukira ubumenyi mu mikino mu mikurire y’abana. 

Inkuru n’ibiganiro byakozwe kuri ayo mahugurwa byarebwe inshuro zirenga 11,281.

Gera ku gitabo cyigenewe abanyamakuru

Twakoze agatabo ushobora kwifashisha nk’inama zagufasha gusobanukirwa byimbitse ibijyanye no kungukira ubumenyi mu mikino, ndetse n’agatabo gakubiyemo inama zikuyobora mu gukora inkuru n’ibiganiro byerekeye imikino.

Igitabo cy’Icyongereza

Igitabo cy’Ikinyarwanda

Injira mu bikorwa by’imikino