Gukina hagamijwe gutsinda

Itangizwa rya gahunda y’imikino mu Rwanda

Mu rwego gusubiza ireme uburyo imikino ifatwa mu babyeyi ndetse n’abandi barezi, twatangije ubukangurambaga kuri murandasi hagamijwe kuzamura imyumvire ku kamaro ko kungukira ubumenyi mu mikino. Twakoranye n’abantu batandukanye bazwi mu itangazamakuru ndetse n’abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga mu kureba amakuru ndetse no gutambutsa ubutumwa bujyanye no kunguka ubumenyi binyuze mu mikino, ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, radiyo ndetse na televiziyo.

Videwo z’abavuga rikijyana

Ingaruka byagize

Ubu bukangurambaga bwageze ku bantu barenga miriyoni 1 kandi abantu barenga ibihumbi 218 barigizemo uruhare binyuze ku mbuga zinyuranye, bakaba 10% by’abaturage bose, bagezweho mu gihe cy’amezi 3.

Kubera ingamba zijyanye n’icyorezo cya COVID-19, twabyaje umusaruro imbaraga z’ibitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga bituma tugera ku bantu aho baherereye, tutavuye aho turi. Gukorana n’abaturage bavuga rikumvikana ndetse n’itangazamakuru byafashije mu kumvikanisha ubutumwa bujyanye no kungukira ubumenyi mu mikino, ndetse no gutuma ubukangurambaga bugera kure mu kuzamura imyumvire.

Injira mu bikorwa by’imikino